Producer Nicolas yagiye gukorera muri Studio iyobowe na Muyoboke

Producer Mucyo Nicolas yamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire na Ishusho Campany Ltd nka producer uhoraho muri studio yabo ikuriwe na Alex Muyoboke.

Mu kiganiro na Genesisbizz Bwana Muyoboke Alexis yaduhamirije ko ayo makuru ariyo ko Mucyo Nicolas yamaze gusinya amasezerano y’imikoranire n’inzu ifasha abahanzi ya Ishusho Campany Ltd nka producer mu rwego rwo gukomeza gukorana n’abahanzi batandukanye babagana.

Muyoboke Alexis yakomeje agira ati”Amasezerano twagiranye na Nicolas ni ayo kutubera Producer bisanzwe nta gihe runaka twagiranye ahubwo tuzakorana nk’umukozi usanzwe."

Producer Nicolas yize muri Africa y’epfo mw’ishuri rya Capetown Audio college aho yize imyaka 2, amaze gukorera abahanzi bakomeye bo mu Rwanda.

Zimwe mu ndirimbo yakoze zikamenyekana harimo nka "Umwandiko ya Israel Mbonyi, Wowe ya Gaby Kamanzi, Amaramata ya Meddy, Amaso ku maso ya The Ben n’izindi.

Producer Nicolas ari gusinya amasezerano


Ni studio nshya ariko ifite ibikoresho bigezweho

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO