Putin araburira USA ko nikomeza guha ibitwaro by’intambara Ukraine bizatuma bayigabaho ibindi bitero bikomeye

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yaburiye Leta Zunze ubumwe za Amerika ko nizikomeza guha ibitwaro by’intambara Ukraine bizabahatiriza kuyigabaho ibitero karahabutaka mu bice bishya by’iki gihugu bitaramenyekana.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo za Leta yitwa Rossiya-1 state television, perezida Putin yagize ati:" Nibakomeza gutanga izo nkunga z’ibisasu, Natwe tuzarasa mu bice bishya bitigeze bihungabanywa n’imirwano."

Mu kiganiro Putin ntiyigeze atangaza amazina y’ibipimo bishya bazarasa igihe USA n’ibihugu by’Uburayi byakomeza gutera inkunga z’ibitwaro Ukraine.

Kugeza ubu Ukraine imaze kwakira inkunga nyinshi z’ibitwaro by’intambara byaje mu byiciro bitandukanye byiganjemo ibizwi nka MLRS (Multiple Rocket Launch Systems) birimo M270 na M142 HIMARS byakwifashishwa mu kurasa ku birindiro by’ingabo z’Uburusiya.

Mu cyumweru dusoje nibwo perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yatangaje ko afite gahunda yo guha ibitwaro Ukraine byo mu bwoko bwa HIMARS nyuma yo gutangaza ko itazabikoresha irasa ku birindiro by’ingabo z’Uburusiya biri imbere mu gihugu.

Leta y’Uburusiya yo itangaza ko iyi gahunda yo gukomeza guha ibitwaro by’intambara Ukraine nta kintu na kimwe izafasha mu guhoshya amakimbirane n’imirwano ko ahubwo izakomeza gusubiza ibintu i Rudubi.

Uburusiya buraburira USA ko guha ibitwaro Ukraine ntacyo bizafasha mu guhosha intambara.

Abantu benshi bamaze kuva mu byabo


Ibikorwa remezo byinshi bimaze kwangizwa n’iyi ntambara

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO