Umusirikare w’u Burusiya yatawe muri yombi nyuma y’amezi icyenda mu bwihisho...
- 14/03/2023 saa 12:40
Umukuru w’igihugu cy’Uburusiya Vladimir Putin yamaganye ibihano igihugu cye cyafatiwe n’ibihugu byo mu burengerezuba kubera intambara yo muri Ukraine gusa we yabyise ko ibi bihano ari umuriro ugomba gukwira Isi yose.
Mu nama y’ubukungu yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu gace ka Vladivostok,Putin yatangaje ko Uburusiya bwamaze kumenyera ubushotoranyi mu bijyanye n’ubukungu.
Putin yakomeje avuga ko Uburayi burimo kubeshya ibihugu bikennye ku binyampeke birimo kuva muri Ukraine.
Uburusiya bwateye Ukraine tariki 24 Gashyantare 2022 ndetse kuri ubu iki gihugu cyamaze gufata 1/5 mu bice bigize Ukraine.
Magingo aya ingabo z’Uburusiya ntabwo zabashije kwinjira mu murwa mukuru Kyiv ndetse zanashubijwe inyuma ubwo zageragezaga kwinjira mu Majyaruguru y’iki gihugu ndetse ukraine ikomeje kwigaranzura ingabo z’Uburusiya mu bice bimwe na bimwe bitandukanye.
Igiciro cy’ibicuruzwa by’ingufu cyaratumbagiye henshi ku isi, ndetse kuwa Gatanu abayobozi bo mu bihugu by’Ubumwe by’Uburayi, bazaterana ngo bagire icyo bakora.
Magingo aya Uburusiya bwatangaje ko kuba hari ibihano buhabwa ngo ibyo bihano bizakomeza gukwirakwiza umuriro mu Isi.