Qatar yashimiye Putin ku bufasha yabahaye kugirango bitegure igikombe cy’Isi

Igihugu cya Qatar cyashimiye bikomeye Perezida w’U Burusiya Vladimir Putin kubera uruhare rukomeye bijyanye n’ubufasha Uburusiya bwahaye Qatar mu bijyanye n’igikombe cy’Isi.

Ubusanzwe igihugu cya Qatar gifitanye umubano mwiza n’Uburusiya ndetse ibi byatumye Uburusiya bufasha cyane iki gihugu mu myiteguro y’igikombe cy’Isi.

Nubwo bwose ibyo byabaye igihugu cy’Uburusiya cyahagaritswe mu bikorwa bijyanye na Siporo kubera intambara iki gihugu cyashoye kuri Ukraine.

Bivugwa ko Qatar yafashijwe cyane n’Uburusiya mu bijyanye no guhabwa inama bijyanye n’uko iki gihugu cyakiriye imikino y’igikombe cy’Isi mu mwaka wa 2018.

Emir wa Qatar mu magambo ye yagize ati“Turagushimiye cyane Nyakubahwa [Putin] kandi tunejejwe no kuba dufitanye umubano namwe. Ndatekereza ko tuzabana kugeza mu mpera z’iki gikombe turi gutegura kwakira.”

Perezida Putin nawe yasubije mugenzi we amubwira ko buri kimwe cyari ngombwa kandi ubunararibonye bafite batagombaga kubwihererana.

Emir wa Qatar yashimiye Perezida Putin ku bufasha igihugu cye cyabahaye mu kwitegura igikombe cy’Isi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO