R Kelly acungishijwe ijisho nyuma yo gukeka ko ya kwiyahura

Umuhanzi R Kelly wakunzwe mu myaka yashize nyuma yaho ku tariki ya Tariki 27 Nzeri 2021 ahamwe n’ibyaha birimo gufata ku ngufu no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa bataruzuza imyaka 18 kugeza ubu acungishijwe ijisho nyuma yo gukeka ko yakwiyahura .

Aya makuru y’uko uyu muhanzi yaba ari gucungishwa ijisho kugira atiyahura yatangajwe n’umwuganira mu mategeko Steve Greenberg ubwo yabimenyeshaga umucamanza w’urukiko rwa Chicago Harry Leinenweber.

Nyuma yo gutangaza ibi uyu munyamategeko wa R Kelly yakomeje avuga ko abacungagereza baho afungiye batari kuruhuka kubera ko buri igihe iyo imfungwa ihamwe n’icyaha haba ahari amahirwe menshi yo kwiyahura kubera ibihano iba yahawe , ibi rero bakaba barabigize umuco mu rwego wo gukomeza kuyihumuriza .

Biteganyijwe ko itariki kw’itariki 4 Gicurasi 2020 aribwo umwanzuro kw’ifungwa rya R Kelly uzasomwa aho ashobora gukatirwa igifungo kiri hagati y’Imyaka 10 cyangwa gufungwa Burundu

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO