R.Kelly agiye kuryozwa ibyo yakoze kuko yahamwe n’ibyaha byo gukinisha abana filime z’urukozasoni

R.Kelly yongeye guhamwa n’ibyaha bijyanye no gukinisha Filime z’urukozasoni abana bakiri bato batarageza imyaka y’ubukure aho ibi yabihamijwe kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

R.Kelly W’imyaka 55 y’amavuko yamenyekanye cyane mu njyana ya R&B nk’umuririmbyi kabuhariwe kandi akaba rurangiranwa ku Isi.

Ubushinjacyaha bwo mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangaje ko uyu mugabo ahamwa n’ibyaha bitandukanye birimo gukinisha abana filimi z’urukozasoni ndetse uyu mugabo yakunze kuvugwaho ibi korwa kuva mu mwaka wa 2008.

Hari kandi inshuti ze ebyiri harimo uwitwa Derrell Mc David bakoranye ibikorwa bitandukanye ariko bagashinjwa guhishira ibyaha yakoze bo bagizwe abere ku byaha bakurikiranyweho.

Uyu mugabo R.Kelly mu kwezi kwa Kanama yakatiwe gufungwa imyaka igera kuri 30 n’Urukiko rw’Ikirenga rwa New York gusa nyamara byatangajwe ko ibi bihano bishobora kuziyongera bijyanye n’andi marorerwa yakoreye muri Leta zirimo Illinois na Minnesota.

Kugeza ubu Robert Kelly bivugwa ko yakoreye ihohotera abakobwa batandukanye kandi abikora mu bihe binyuranye ndetse ibi yabihamijwe n’umushinjacyaha witwa Elizabeth Pozolo.

Kuwa mbere w’iki cyumweru yakomeje avuga ko kandi mu myaka myinshi ishize ibyaha Kelly yakoze byagiye bipfukiranwa gusa asoza avuga ko nyuma na nyuma ukuri kwamaze kujya ahagaragara.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje amashusho atatu agaragaza R.Kelly akoresha imibonano mpuzabitsina umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko ndetse uyu mwana w’umukobwa yitwa Jane.

Umushinjacyaha Pozolo kuwa mbere w’iki cyumweru yagize ati: ’’R.Kelly yakoresheje ubuhangange bwe,umwanya we,ubwogere bwe,ndetse akoresha umwana muto nka Jane amwambura ubuto bwe,ku byishimo bye’’.

Jane wafashwe ku ngufu yatangaje ko ubwo iperereza ryatangiraga ku byaha bikurikiranyweho R.Kelly yahamije ko yabeshye ishami rya Polisi yo muri Chicago rigenza ibyaha mu mwaka wa 2000 ubwo iperereza ryatangiraga.

Ubwo amashusho yagaragazwaga R.Kelly ahohotera Jane uyu mugabo yahise atangira kumutesha umutwe ndetse amusaba ko icy’ingenzi ari uguhanagura ibyo byose .

Ubwo Jane yahamagazwaga n’urukiko yahakanye ko nta cyaha na kimwe kijyanye n’ihohoterwa yakorewe ndetse anasobanura ko nta mashusho nawe yafashwe abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina.

Gusa ubushinjacyaha bwemeje ko R.Kelly na bagenzi be bavugwa hamwe bagerageje gutwikira ibyo byaha bigaragaza ko bakoze ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ndetse icyo gihe umushinjacyaha mukuru yahamije ko abatangabuhamya ndetse n’abashinjwa ngo bageragaeje uko bashoboye bahisha ibimenyetso.

Inkoramutima ya R.Kelly Mc David niwe muntu rukumbi watinyutse mu rukiko ahamya ko yizera ko nta cyaha na kimwe kijyanye n’ihohotera Kelly yaba yarakoreye umukobwa uwo ariwe wese mu binyacumi bibiri bishize.

Mu magambo ye Mc David yagize ati: ’’Mu nyandiko zose z’abatangabuhamya nta na hamwe Kelly yahamwe n’icyaha ndetse uyu Jane ahantu hose yakunze guhakana ibiregwa Kelly, umuryango we warabihakanye rero ndamwizera cyane ko ari umwere.
’’

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO