R Kelly uri muri Gereza yakingiwe COVID-19

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya RnB ‘Robert Kelly’ uri muri gereza ashinjwa gusambanya abana bakiri bato yahawe urukingo rwa Covid-19 kugirango atazagerwaho n’iki cyorezo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya TMZ ni uko uyu mugabo w’imyaka 48 ufungiye muri Gereza ya Illinois aho ashinjwa ibyaha bisaga 22 ni uko kugeza ubu ategereje kuburana ngo abe yakatirwa cyangwa arenganurwe kuri ibyo byaha nubwo we igihe cyose ahora asaba ubushinjacyaha kumurekura kubera ibibazo by’Uburwayi asanganywe mu buzima bwe busanzwe.

Ibiro bishinzwe amagereza muri Amerika byatangaje ko R Kelly yashyizwe ku rutonde rw’abagororwa bagomba kwakira urukingo rwa Covid-19 n’ubwo mu nkingo zose zimaze gushyirwa hanze nta na rumwe bigize batangaza.

R Kelly wakunzwe mu ndirimbo nka I wish, world is greatest ni zinndi nyinshi biteganyijwe ko azongera guhabwa urundi rukingo muri uku kwezi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO