R. Kelly yasabiwe igihano kuburyo azasohoka mu buroko afite imyaka 85

Umuririmbyi w’Umunyamerika R. Kelly yahawe igihano cyo gukatirwa imyaka 30 mu buroko nyuma yo gushinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kelly w’imyaka 55 ashobora gusohoka mu buroko ari umusaza ugendera ku kabando kuko azarangiza igihano yahawe afite imyaka 85.

Abunganira R. Kelly batangaje ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko ndetse batangaza ko bagomba kuzajurira.

Kelly wagaragaye yambaye amadarubindi y’umukara n’imyambaro ya kaki yirinze kugira icyo atangaza ku bihano byamufatiwe.

Mu isomwa ry’urubanza hatangajwe ibyaha bishinjwa uyu mugabo birimo uburyo yabashije kubona impapuro z’impimbano zimwemerera gushyingirwa umuririmbyi Aaliyah mu 1994, mu gihe nyamara yari atarageza imyaka y’ubukure kuko yari umukobwa w’imyaka 15 gusa.

Ibindi byaha yashinjwe harimo gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukora icuruzwa ry’abantu mu buryo butemewe, Ibi byose ubushinjacyaha bugasaba ko yafungwa agakurwa akitarura abandi bantu kuko n’ubundi yazabagirira nabi kuko yatakaje indangagaciro za muntu.

R. Kelly ashobora kuzava mu buroko ari umusaza w’imyaka 85

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO