RALC igiye guhanga imirimo 75 000 binyuze mu buhanzi

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC, yihaye intego yo kuzahanga imirimo 75 000 mu gihe cy’imyaka irindwi, binyuze mu mushinga wiswe “Ubuhanzi Buhanga Imirimo”, yamaze kwemeranya n’ikiciro cya kabiri igiye gutera inkunga.

Kuri uyu wa 29 Mutarama 2020, Inteko y’ururimi n’umuco(RALC), yashyize umukono ku masezerano, ategerejweho guhanga imirimo mubijyanye n’ubwiza n’imideli, imbyino gakondo z’abanyarwanda, gushyira filime nyarwanda mu zindi ndimi no kubyaza umusaruro imyanda hakorwa ibihangano by’ubugeni n’ubukorikori.

Ni amasezerano yasinywe n’ibigo bine bisanzwe bikora imirimo ishingiye ku buhanzi n’ubugeni agamije guhabwa inkunga izabifasha guhanga imirimo mishya ishingiye ku buhanzi n’ubugeni.

Iki ni icyiciro cya kabiri cy’umushinga wiswe “Ubuhanzi Buhanga Imirimo”; mu mwaka ushize indi mishinga ine nayo yahawe inkunga yayifashije guhanga imirimo mu cyiciro cy’ubudozi, sinema n’ibindi.

Dr. Nzabonimpa Jacques, ukuriye ishami ry’umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yavuze ko gahunda yo gutera inkunga abafite imishinga ihanga imirimo ishingiye ku buhanzi n’ubugeni, ikubiye mu mushinga wiswe “Ubuhanzi Buhanga Imirimo”.

Iyi gahunda ngo igamije gufasha leta kurushaho guhanga imirimo myinshi muri gahunda yayo y’imyaka irindwi (NST 1), hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri cyugarije umubare munini w’abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko.

Dr. Nzabonimpa yasabye abafite imishinga yatsindiye inkunga gukorana umwete, kubahiriza intego z’imishinga yabo no gukoresha neza inkunga bahawe kugira ngo bazagere ku ntego.

Nzabonimpa yongeyeho ko iyi mishinga yahawe inkunga, yitezweho guhanga imirimo 1 200. Buri mushinga wemerewe inkunga uzayihabwa mu byiciro bibiri mu gihe kitarenze umwaka umwe, aho icyiciro cya mbere kizaba kingana na 40% by’inkunga yose yemejwe, naho 60% atangwe ku cyiciro cya kabiri.

Imishinga yatoranyijwe ni: "Watoto Vision on Africa" w’ubukorikori, "Agakiriro Kayonza Tailoring Cooperative" w’imideri n’ubudozi, "Amazing Film Production" ugamije gukora firime, kuzisobanura no kuzicuruza, ndetse na "Bene Dico Ltd-Ikiringo) wo guteza imbere umurage nyarwanda.

Inkunga izatangwa yose kuri iyo mishinga ine, ifite agaciro ka miliyoni hafi 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu gihe uwahawe inkunga atubahirije ibiri mu masezerano, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yemerewe kuba yamukurikirana mu nkiko ndetse agategekwa gusubiza inkunga yose yari yarahawe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO