REMA yavuze ku ikoreshwa ry’udupfukamunwa mu kubungabunga ibidukikije

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, cyatangaje amabwiriza mashya n’ibikwiye gukurikizwa mu kugira isuku y’udupfukamunwa hirindwa kwangiza ibidukikije.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng Coletha Ruhamya, rigaragaza ko bibujijwe kuvanga udupfukamunwa twakoreshejwe n’indi myanda isanzwe yo mu rugo cyangwa aho abantu bakorera.

Ribuza kandi abaturarwanda kujugunya aho ari ho hose agapfukamunwa kakoreshejwe cyangwa kugatwika, guteganya ibikoresho byihariye bishyirwamo mu buryo bw’agateganyo udupfukamunwa twakoreshejwe hirindwa kutuvanga n’indi myanda.

Iri tangazo rigira riti “Mu ngo, mu biro, mu isoko n’ahandi hose hakorerwa imirimo itandukanye, abahaba cyangwa abahakorera bagomba guteganya ahantu hihariye habugenewe hazajya habikwa ibikoresho birimo udupfukamunwa twakoreshejwe”.

Ahabikwa by’agateganyo udupfukamunwa twakoreshejwe, REMA ivuga ko hagomba kuba ari mu ntera ihagije (nibura metero enye) uvuye ahakorerwa indi mirimo cyangwa aharara abantu.
Abaturarwanda barasabwa kwirinda ahashyizwe udupfukamunwa twakoreshejwe hakoreshwa ikindi kintu icyo aricyo cyose, hatabanje gusukurwa n’imiti yabugenewe.
REMA isaba abaturage ko ibikoresho bishyirwamo udupfukamunwa twakoreshejwe, bigomba kuba bidahura n’amazi cyangwa ubuhehere (Humidity).
Ibikoresho bishyizwemo udupfukamunwa twakoreshejwe tugomba gushyirwa kure y’abana n’undi wese utemerewe kubikoraho kugeza igihe bizahavanwa bijyanwa ahagenewe ikurwaho ryabyo (disposal).
Ibikoresho byashyizwemo udupfukamunwa bigomba kubikwa neza kugeza igihe bizakusanyirizwa bikajyanwa ahagenewe kubitunganyiriza.
Itangazo rya REMA rigira riti “Bibaye ngombwa ko udupfukamunwa twakoreshejwe twimurwa tukabikwa ahandi by’agateganyo, ubikora agomba kuba yambaye agapfukamunwa n’uturindantoki (gloves).
Ubuyobozi bwa REMA busaba abaturage kujya batwara udupfukamunwa twakoreshejwe ku bemerewe kuducuruza igihe cyose bagiye kugura utundi cyangwa igihe bashaka kudukura mu ngo zabo cyangwa aho bakorera. Bashobora no kudushyira mu bigo by’ubuvuzi na za farumasi.
Abemerewe gucuruza udupfukamunwa bose, ibigo by’ubuvuzi birimo ibitaro, ibigo nderabuzima, amavuriro y’ingoboka na farumasi, ko bagomba gushyiraho ahantu habikwa udupfukamunwa twakoreshejwe tuvuye mu baturage hujuje ibyatangajwe, ari naho tuzakurwa tuya gukurwaho mu buryo butabangamiye ibidukikije.

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - hpzmnodkwl

    Muchas gracias. ?Como puedo iniciar sesion?

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO