RFI yatuye Nyakwigendera Yvan Buravan Prix Découvertes ya 2022

Mu nkuru RFI yasohoye nyuma yo kumenya inkuru y’inshamugongo ijyanye n’urupfu rwa Yvan Buravan, ubuyobozi bwa Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) bwafashe icyemezo cyo guha nyakwigendera icyubahiro mu biganiro bibiri.
Radio RFI yatangaje ko igomba guha icyubahiro Buravan mu biganiro bikomeye bakora bigera kuri bibiri ndetse ibi biganiro bizagaruka ku mateka ye n’urugendo rwe muri muzika.
Ubuyobozi bwa RFI bwanemeje ko bwafashe icyemezo cyo gutura Yvan Buravan igihembo cya Prix Découvertes 2022.
Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa OIF (Organisation Internationale de la Francophonie) bwagaragaje ko nabwo bwashegeshwe n’urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan wari umaze kuba icyogere ku isi dore ko ariwe Munyarwanda wa mbere mu mateka wegukanye ibihembo bya Prix Découvertes akazamura idarapo ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Yvan Buravan yegukana Prix Découvertes mu 2018