RGB yasabye abanyamadini kwirinda ubuhanuzi n’inyigisho zabayobya

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB), cyasabye amatorero n’amadini gukangurira abayoboke babo kwirinda ubuhanuzi n’inyigisho zabayobya muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirusi.

RGB ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yahamagariye aba banyamadini kubabera intumwa nziza kubayoboke babo muri ibi bihe bikomeye u Rwanda rurimo byo kurwanya icyorero cya Coronavirusi.

Bati "Muri iki gihe u #Rwanda n’isi yose bihanganye n’icyorezo cya #COVID9, turasaba Abayobozi b’amadini n’amatorero gukangurira abayoboke babo kwirinda ubuhanuzi n’imyigishirize byabayobya."

Bakomeza bagira bati "Turasaba buri wese gukomeza gukurikiza amabwiriza yatanzwe ku rwego rw’igihugu arebana no kwirinda no kurinda abandi Coronavirus."

Apôtre Gitwaza, ubwo yari mu kiganiro isaha y’agaciro gica kuri Radio & televiziyo Autentique, yavuze ko bimaze kugaragara henshi aho abanyamadini basobanya na leta mu ngamba ziba zafashwe mu kwirinda ibibazo bitandukanye ahanini bakavuga ko babiyobowemo n’Imana.

Yagize ati "Ndabizi ko abarokore dukunda kwizera kandi kwizera koko kurakora. Dushobora kwizera tugasengera abarwayi bagakira ariko kandi si ko twese dufite uko kwizera hari ababikora bigana abandi hari n’abavuga ngo kanaka yabasengeye, hari n’abakirisitu bashaka ko abapasiteri babashyira ibiganza ku mutwe, ati ’Pasiteri umwana wanjye yarwaye, ntamujyane kwa muganga akamujyana kwa pasiteri ngo munshyirirero ikiganza’. Ndabibasaba bakirisitu tugerageze gukoresha kwizera kwacu ariko tuguhuze no kwirinda, ntufate gusa kwizera kudafite ibikorwa."

Yunzemo ati "Minisiteri y’Ubuzima ibyo irimo ivuga muri ibi bihe turasaba ngo abakirisitu mubitege amatwi. Mutega amatwi ibyo leta irimo ivuga abantu bagomba gukurikiza muri ibi bihe amatorero aho muri mwese. Mukurikire mwumve nibababwira ngo mukore gutya mukurikize ibyo kuko barakurikira buri mwanya ibirimo biba kandi na bo ni ababyeyi bafite impuhwe."

Apôtre Gitwaza avuga ko hari aho abanyamadini basobanya na leta mu ngamba ziba zafashwe

RGB iramagana inyigisho zose zatangwa zitajyanye n’ukuri zishobora kuyobya abaturage zibajyana mu myifatire n’imigirire bidakwiye.

RGB iherutse gutangaza ko hashingiwe ku itangazo rya Minisiteri y’ubuzima, insengero zose mu gihugu zisabwe gufunga guhera tariki ejo 15 Werurwe 2020 mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronovirus.

Uru rwego rwaboneyeho gukangurira abanyamadini kubyubahiriza no gukangurira abayoboke gukurikiza amabwiriza ya Ministeri y’ubuzima.

Kugeza ubu minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu Rwanda hamaze kubarurwa abantu barindi (7) bamaze kwandura icyorero cya coronavirusi ku butaka bw’u Rwanda, igakomeza gukangurira abanyarwanda kwitwararika bakurikiza amabwiriza yabagejejeho hagamijwe gukumira no kwirindi iki cyorezo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO