RIB yemeje iby’itabwa muri yombi ry’umuhanzi Kizito Mihigo

Urwego ry’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, rwemeje iby’itabwa muri yombo ry’umuhanzi Kizito Mihigo, ukekwaho kwambuka umupaka mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse n’icyaha cya ruswa.

Ni inkuru yatangiye guhwihwiswa mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 13 Gashyantare 2020, ko umuhanzi Kizito Mihigo ari mu maboko y’inzego z’umutekano azira gushaka gutorokera I Burundi anyuze mu nzira zitemewe.

Ahagana mu masaha ya saa sita kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rubinyujije ku rubuga rwabo rwa twitter, rwatangaje iby’itabwa muri yombi rya Kizito Mihigo, runatangaza ibyo akekwaho.

Bagira bati “Kuwa 13/2/2020 ku gicamunsi Inzego z’Umutekano zashyikirije #RIB umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.”

Bakomeza bavuga ko ‘Arakekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.’

Bakomeza bavuga ko iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugirango dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Kuwa 14 Nzeri 2018 nibwo Kizito Mihigo wari wakatiwe gufungwa imyaka 10 mu mwaka wa 2015 nibwo yafunguwe, kubw’imbabazi za Nyakubahwa perezida wa Repubulika.

Kizito yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO