RIB yihanangirije ba nyiri mbuga za YouTube bakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe mu rwego kubasaruramo inyungu rwihiswa

Urwego rw’igihugu rw’ugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abafite za shene zo ku rubuga rwa Youtube bitwikira umwambaro w’ubuvugizi bakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe mu nyungu zabo bwite ,ruvuga ko biri mu bigize icyaha.

RIB yihanangirije ba nyiri shene za YouTube bakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe mu gushaka umubare munini w’abareba ibiganiro byabo (’views’).

Byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB Dr.Murangira B Thierry,mu kiganiro aherutse kugirana na Isimbi TV.

Ni nyuma yuko abafite shene za Youtube basigaye baharaye gukoresha ibiganiro n’abafite ubumuga bwitwaje ko biri mu rwego rwo gusetsa abantu gusa intego,ari ugushaka views kugirango bibonere amafaranga yishurwa na Youtube.

Busyete Yozefu wo mu karere ka Ruhango wamamaye mu mvugo kabaye ni umwe mu bamaze iminsi baharawe.

Dr. Murangira yavuze ko akenshi usanga banyiri mbuga za Youtube bakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe bakabashukisha ibintu birimo inzoga, ndetse no kubagurira Imyambaro ariko bagamije kubakuramo inyungu ndetse no kwamamara.

Yabasabye guhita bakuraho amashusho yafashwe hamwe nayashwizweho, kuko adahesha agaciro ikiremwamuntu.

Ati"Aba bose turabazi bazikureho kuko ibi bikorwa ntabwo bibereye Umunyarwanda, ntabwo bikwiriye gukorerwa Umunyarwanda, ntibimuhesha ishema, icyubahiro, biramusuzuguza, aba bose bashakira inyungu mu ntege z’abantu turabasaba ko ibyo bintu babikuraho bakanacukira aho."

Yunzemo ko aya mashusho nadasibwa hazakurikizwa amategeko kuko ari bimwe mu bigize icyaha.

Dr.Murangira yavuzeko gukoresha bene bariya bantu "Ari Ibikorwa by’iteshagaciro ry’ikiremwamuntu.

Yakomeje agira ati ":usanga bariya bantu bitwikiriye umutaka w’ubuvugizi,b akabyigamba ngo yambara ishati none ngo asigaye yambara ibingibi ibyo bivuze iki....)harimo ubujura babahereza turiya tuntu barangiza bagafotora".

Ihuriro ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ryaherukaga kwamagana abantu bakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe ku mbuga nkoranyambaga bagamije indonke.

Television zikorera kuri youtube zihanangirijwe zirimo: UrugendoTV, LegacyTV,AfrimaxTV, TransitLineTV, RwandaPapalaziTV, UrugendoOnlineTV, TorchTV, BigtownTV, TrendingTV, IhundoTV, IcyerekezoTV, YaweTV n’abandi.

Uhagarariye Umuryango w’abafite Ubumuga bwo mu mutwe mu Rwanda (NOUSPR-UBUMUNTU), Mutesi Rose yavuze ko babonye ihohoterwa rikorerwa ababana n’ubumuga bwo mu mutwe uburyo babanza guhabwa ibisindisha kugira ngo bakore ibi biganiro, avuga ko ari ibintu byo kwamagana kandi ko uzabirengaho azakurikiranwa mu mategeko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO