RPLD17: As Kigali yaguye miswi na Rayon Sports.

Umukino wo ku munsi wa 17 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda wahuzaga ikipe ya As Kigali na Rayon Sports waberaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo urangiye amakipe yombi aguye miswi y’ubusa ku busa.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi ni aba bakurikira:

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports, mu izamu yabanjemo, Kimenyi Yves, Iragire Saidi, Ndizeye Samuel, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Omar Sidibe, Nizeyimana Mirafa, Mugheni Fabrice, Sekamana Maxime, Bizimana Yannick ndetse na Iranzi Jean Claude.

Ku ruhande rw’ikipe ya As Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rusheshangoga Michel, Ahoyikuye Jean Paul, Bishira Latif, Rurangwa Moss, Luc Mba Martel, Kalisa Rashid, Nsabimana Eric Zidane, Ndekwe Felix, Kayitaba Bosco, Benedata Janvier.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi ari kwigana, As Kigali ikajya inyuzamo ikataka ariko yabona uburyo ntibubyaze umusaruro. Uku ninako byagendaga ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports, ubwo Yanick Bizimana yabonaga uburyo ariko ntabubyaze umusaruro.

Ku munota wa 28’ ikipe ya As Kigali yabonye uburyo bwo gutera koruneri, maze itewe na Benedata Janvier awuhaye Martel awukase imbere y’izamu ubura uwukoraho urarenga.

Ku munota wa 33, Rayon Sports nayo yabonye uburyo, ubwo abakinnyi b’ikipe ya As Kigali bakoreraga ikosa Mugheni Fabrice, umupira ugaterwa na Rutanga ariko ntiyabubyaza umusaruro.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kubona igitego mu izamu ry’indi.

Igice cya kabiri habayemo impinduka nyinshi ku mpande zose mu gusimbuza aho ku ruhande rwa Rayon Sporta yinjijemo Sugira Ernest ndetse na Cyiza Hussain batabashije gufasha iyi kipe, kimwe na As Kigali yasimbuje Martel ikinjizamo Tity Ntamuhanga, ndetse na Nova Bayama batabashije nabo kugira icyo bamarira Abanyamujyi, maze uyu mukino urangira utyo ari ubusa ku busa.


Sekama Maxime Wari wazonze abinyuma ba As Kigali

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO