RPLD20: Rayon Sports irakira Sunrise-Uko imikino iteye.

Mu mpera z’iki cyumweru shampiyona y’ikiciro cya mbere irakomeza, aho hateganyijwe imikino yo ku munsi wa 20, Turagaruka ku mikino imwe n’imwe ikomeye ndetse n’abakinnyi batandukanye bahanwe (bafite amakarita menshi y’umuhondo) batazayigaragaramo.

Imikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru ni iyi ikurikira:

Tariki 15 Gashyantare 2020

Heroes FC vs Police FC (Bugesera Stadium, 3:00 PM)
Etincelles FC vs Bugesera FC (Umuganda Stadium, 3:00 PM)
Gicumbi FC vs SC Kiyovu (Mumena Stadium, 3:00 PM)
Gasogi United vs Mukura VS (Kigali Stadium, 3:00 PM)

Tariki 16 Gashyantare 2020

Marines FC vs AS Kigali (Umuganda Stadium, 3:00 PM)
Musanze FC vs Espoir FC (Ubworoherane Stadium, 3:00 PM)
Rayon Sports FC vs Sunrise FC (Kigali Stadium, 3:00 PM)
AS Muhanga vs APR FC (Muhanga Stadium, 3:00 PM)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 20 wa shampiyona

1. MUJYANAMA FIDELE (HEROES FC)
2. BARANSANANIKIYE JACKSON (AS MUHANGA)
3. NIYITEGEKA IDRISSA (BUGESERA FC)
4. SONGA ISAIE (POLICE FC)
5. TWIZEYIMANA MARTIN FABRICE (KIYOVU SC)
6. MUTEBI RASHID (ETINCELLES FC)
7. NYANDWI SADAM (MUSANZE FC)

Mu mikino imwe n’imwe ikomeye kuri uyu munsi, harimo umukino uzahuza ikipe ya Gasogi United ndetse n’ikipe ya Mukura. Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020.

Uyu mukino ugiye kuba wabanje kuvugwaho namagambo menshi ku mpande zombi, yaba ku ruhande rwa Gasogi United ndetse na Mukura Vs. Ubuyobozi bwa Gasogi United buhagarariwe na KNC, buherutse gutangaza ko Ferwafa yagombye kubaha umusifuzi mpuzamahanga utazagira aho abogamira, ngo bitewe n’ibyabaye ku mukino wa mbere w’aya makipe yombi, aho warangiye Mukura ifite ibitego 2-1.

Undi mukino usa nkaho ukomeye cyane kuri uyu munsi, ni uzahuza ikipe ya Rayon Sports izakiramo Sunrise Fc. Uyu mukino ahanini ukomeye kuko aya makipe yombi akunze guhangana cyane, dore ko ku mukino ubanza ikipe ya Sunrise yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO