RRA yasabye abakozi bayo gukorera mu mago, uretse bamwe na bamwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Werurwe 2020, Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority, cyasabye bamwe mu bakozi gukorera mu ngo zabo abandi bagategurirwa aho gukorera hihariye mu rwego rwo gukomeza kwirinda Coronavirus.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, Mukashyaka Drocella, yabwiye Genesisbizz ko bamwe mu bakozi b’icyo kigo basabwe n’inzego zibahagarariye ‘Departements’ gukorera mu mago yabo. Mu kazi hakaguma bakeya bo gufasha abasoreshwa cyane ko ari iminsi ya nyuma yo gutangiraho imisoro.

“Twagombaga gukurikiza ibyo twasabwe na Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Bityo niyo mpamvu twasabye abakozi bamwe gukomeza gukorera mu ngo zabo kugeza ubwo tuzongera kumenyeshwa uko icyorezo gihagaze muri rusange”.- M. Dorcella

Yakomeje avuga ko hari bamwe mu bakozi bo mu ishami ry’imisoro bazakomeza gukora kugira ngo serivisi ikomeze inozwe. Ariko ko nabo bateguriwe ahantu ho gukorera hisanzuye.

Ibi bikozwe nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima ishyiriye hanze itangazo risaba ibigo bitandukanye byaba ibya leta, ibyikorera, n’amashuri, kureka abakozi babyo bagakorera mu mago ariko bagafashwa uburyo bakomeza gukora akazi kabo bakoresheje za mudasobwa ‘Laptops’.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu batanu (5) barwaye Coronavirus. Nubwo imibare ishobora kwiyongera bitewe nuko hari n’abandi bivugwa ko banduye iyo virus ariko bataratangazwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO