Rafiki Coga Style na Platini bakoze indirimbo ivuga ku guhana Passe
- by BONNA KUKU
- 31/07/2020 saa 07:59

Rafiki Coga Style uzwi mu njyana ya Coga afatanyije n’umuhanzi Platini (P) yasohoye indirimbo nshya yise “Pase” aho baba bavuga ku basore bakunze guhana abakobwa.
Kuva Platini yava mu itsinda rya Dream Boys iyi ni indi ndirimbo ije yiyongera kuzo yakoranye n’abandi bahanzi nka Nel Ngabo na Safi Madiba.
Muri iyi ndirimbo nshya Platini atangira aririmba asa nkubwira Rafiki ngo amuhe Passe imwe bita desicive kandi ishyushye neza.
Rafiki nawe amwikira avuga ngo mbwira uko ubishaka niba ari iy’ukuguru cyanwa niba ushaka iy’umutwe. Ati “Turi abavandimwe humura ntacyo uzamburana.”
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Element ubarizwa muri Country Records irangizwa na Bob Pro.
Platini na Rafiki bakoranye indirimbo yitwa Pase