Rafiki yumvanye ijambo ‘Rocky Kirabiranya’ bituma ahimbamo indirimbo

Mazimpaka Rafiki uzwi nka Rafiki Coga mu njyana ya ’Coga’ yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ngufashe’ avuga ko igitekerezo cyayo yagikuye kuri Rocky Kirabiranya ubwo yarimo areba filime yasobanuye.

Rafiki ni umwe mu bahanzi bafite amateka mu muziki Nyarwanda bitewe n’ibyo yakoze byumwihariko kuba yararemye injyana ye ya Coga Style igafata mu Rwanda.

Muri iyi minsi mu Rwanda cyane mu byamamare hagezweho ijambo (Terme) ivuga ngo ‘Ngufashe’. Birashoboka ko ryazanywe n’umuraperi Amag The Black ariko rigatizwa umurindi n’abasobanura filime mu Kinyarwanda.

Ibi byatumye Rafiki abikoramo inganzo asohora indirimbo yitwa ‘Ngufashe’.
Avuga ko ajya kuyihimba iri jambo yaryumvanye umusobanuzi Rocky Kirabiranya ubwo yarimo areba filime yasobanuye.

Ati “Uko abivuga bisa nkaho bitandukanye gusa ibyanjye ni urukundo…ni nko kubona umukobwa mwiza ukamukunda kugirango ukemure uko kumushaka kwawe. Ugakoresha iryo jambo rya Nkufashe shahu biganisha ahanini ku rukundo rwo mu buriri. Ku buryo anyemeye namuhindurira ubuzima ni ikintu mbese uba wakaniye.”

Rafiki avuga ko uyu mwaka wa 2020 azakorana imbaraga nyinshi harimo gusohora indirimbo cyane no kwitabira ibitaramo binyuranye ku buryo uzaba umwaka w’ibikorwa kurenza indi yatambutse.


Rafiki yakoze indirimbo yitwa Nkufashe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO