Perezida w’u Bushinwa n’uwa Belarus bagaragaje ko bifuza igisubizo cy’amahoro...
- 2/03/2023 saa 11:29
Ishyaka rya Raila Odinga rikomeje kuvuga ko ritemera William Ruto nka Perezida wa Kenya ndetse n’umuntu wese ufite aho ahuriye n’ubutegetsi bwa Ruto ntabwo ari umuyobozi wemewe n’amategeko.
Uyu musaza Raila Odinga akomeje guteza impaka zikomeye cyane aho avuga ko we atemera ko yatsinzwe kuko avuga ko habayemo uburiganya mu ibarwa ry’amajwi.
Impaka zakomeje kandi kwiyongera nyuma y’uko abakandida bombi bari bafite amajwi yegeranye aho William Ruto yatsinze amatora aho yabonye amajwi 50.4% naho mugenzi we bari bahanganye cyane Raila Odinga we yagize amajwi 48.8%.
Ubwo ibyavuye mu matora byasohokaga Raila Odinga yahise abitera utwatsi maze ahita atangaza ko habayeho uburiganya bukomeye ndetse kuva icyo gihe ntabwo yigeze yishimira ibyavuye mu matora.
Kuri uyu wa Mbere, Odinga yanditse kuri ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati "Twe nka Azimio ntitwemera ibyavuye mu matora yo mu 2022. Ntabwo twemera kandi ntiduteze kwemera ubutegetsi bwa Kenya Kwanza, ndetse dufata Guverinoma ya Kenya Kwanza nk’itemewe n’amategeko."
"Ntabwo dufata Bwana William Ruto nka Perezida wa Kenya ndetse ntitwemera umuyobozi uwo ari we wese uri mu butegetsi bwe."
Icyakora, kutemera ubu butegetsi ntacyo bihidura kuko Ruto akomeje imirimo ye nka Perezida watowe kandi warahiye.