Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Umutoza Ralf Rangnick uri mu nzibacyuho mu ikipe ya Manchester United yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 yo gutoza ikipe y’igihugu ya Austria gusa azakomeza kuba umujyanama ukomeye muri Manchester United abifatanyije no gutoza muri Austria.
Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’Ubudage yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Austria gusa uyu mutoza biteganyijwe ko agomba kurangiza inshingano ze nk’umutoza muri Manchester United mu mpera za shampiyona y’Ubwongereza.
Gusa ikipe ya Manchester United yatangaje ko uyu mutoza azakomeza kuba umujyanama w’iyi kipe ndetse akabifatanya no gutoza mu ikipe y’igihugu ya Austria.
Umutoza Ralf Rangnick yasimbuye Ole Gunnar Solskajaer mu ikipe ya Manchester United mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize,gusa uyu mutoza yakomeje gushinjwa nawe umusaruro muke muri iyi kipe dore ko nawe yananiwe gushyira iyi kipe mu myanya 4 ya mbere.
Umutoza Erik Ten Hag agomba gutoza ikipe ya Manchester United kuva mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, ndetse uyu mutoza yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe aho azajya ahembwa Miliyoni 9 z’Amapawundi buri mwaka.
Gusa umutoza w’inzibacyuho muri Manchester United mu mamagambo ye yatangaje agira ati ’’ Ndumva niteguye gukomeza kuba hafi ikipe ya Manchester United, ndetse niteguye kuzakomeza kuba imbaraga zikomeye z’iyi kipe.
Yakomeje kandi agira ati’’ ni icyubahiro gikomeye kuba ngiye gutoza ikipe ya Austria.