Ralf Rangnick yatangaje ko Anthony Martial yifuza gusezerera Manchester United

Umutoza w’agateganyo wa Manchester United, Ralf Rangnick, yemeye ko Anthony Martial yamubwiye ko ashaka kuva muri iyo kipe. Kugeza ubu amakipe avugwaho kwifuza uyu mukinnyi cyane ni Newcastle, Sevilla na Atletico Madrid.

Anthony Martial ukomoka mu Bufaransa ni kenshi byavuzwe cyane ko yifuza kuva i Old Trafford mu byumweru bishize nyuma yuko ushinzwe inyungu ze abwiye itangazamakuru ko Martial atishimiye uko abayeho muri Manchester.

Ibi bibaye nyuma y’uko Rangnick yabanje gushimangira ko abakinnyi bagomba kuvugana nawe igihe cyose bifuza gusezerera ikipe.

Rangnick yemeje ko Martial yavuganye nawe ku giti cye, Ariko akazemererwa gusezerera ikipe hashingiwe ku masezerano yakozwe n’impande zombi kandi United ngo ntizi neza ko hari andi makipe amwifuza.

Rangnick yagize ati: "Twaganiriye igihe kirekire ansobanurira ko amaze imyaka irindwi muri Manchester United kandi yumva ko ari igihe gikwiye cyo guhindura, akajya ahandi."

"Ntekereza ko mu buryo bwumvikana Nshobora gukurikiza ibitekerezo bye ariko ku rundi ruhande, ni ngombwa no kureba uko ikipe ihagaze".

"Turi mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, dufite amarushanwa atatu aho tugifite intego zikomeye kandi twifuza gutsinda uko dushoboye".

Naramubwiye nti " Igihe cyose nta kipe igaragaza ko iri kukwifuza, ugomba kuguma muri Manchester kuko Ibyo ntabwo bigomba kuba inyungu z’umukinnyi gusa, ahubwo byagakwiye no kuba inyungu z’ikipe muri rusange".

Kugeza uyu munsi amakipe anugwanugwa kuba yifuza Martial ni Newcastle, Sevilla na Atletico Madrid.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO