Rayon Sports ishobora gusesa amasezerano ifitanye na SKOL

Birashoboka ko ikipe ya Rayon Sports isanzwe ifitanye amasezerano n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda (SKOL) basinyura amasezerano mu gihe impande zombi zaba zitumvikanye yaba mu kwiyongera kw’amafaranga Rayon Sports ivuga ko ishaka ndetse n’ibyo umuterankunga wabo ashaka.

Amakuru agera kuri Genesisbizz, aravuga ko ikipe ya Rayon Sports isanzwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Skol kuva mu mwaka wa 2015, bashobora gutandukana bitewe no kutumvikana kubyo buri umwe yifuza.

Amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports igiye guha uruganda rwa Skol iminsi 15, mu gihe baba batemeye kongera ibyo babaha bagasinyura amasezerano y’ubufatanye yari amaze imyaka 6.

Mu busanzwe ikipe ya Rayon Sports yifuza byibura guhabwa na Skol amafaranga angana na miliyoni zirenga 250 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka. Gusa ubuyobozi bwa Skol bwo bugatangaza ko butayatanga bityo Rayon Sports ikaba yakwifuza ko aya masezerano yaseswa.

Aganira na Genesisbizz, umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sport Nkurunziza Jean Paul, ntiyahamije aya makuru ko ariyo cyangwa ngo ayahakane. Yagize ati: “Nothing Official Yet” (Nta cyari cyemezwa kugeza ubu. ).

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, nibwo umuyobozi w’uruganda rwa Skol Yvan Wulffaert yabwiye Genesisbizz ko Rayon Sports ifitanye amasezerano na Skol y’imyaka 7 azarangira muri 2022, avuga ko batiteguye kongera ibyo bahaga iyi kipe ngo kuko ibyo babaha bihagije.

Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye n’urugandwa rwa Skol mu mwaka wa 2014. Aya masezerano akaba yarongerewe mu mwaka wa 2017 basinya ko agomba kurangira mu mwaka wa 2022.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO