Rayon Sport yasinyishije undi mukinnyi wa APR

Ubuyobozi bushya bw’ikipe ya Rayon Sport bw’inzibacyuho buyobowe na Murenzi Abdallah bwasinyishije umukinnyi w’ikipe ya APR Fc ukina mu mutima w’aba myugariro witwa Niyigena Clement wari waratijwe mu ikipe ya Marine Fc.

Clement Niyigena yari yaratijwe mu ikipe ya Marine imyaka ibiri kuva mu mwaka ushize gusa bitewe n’ibyifuzo bye yaje gusaba ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc ko bwamutiza mu ikipe ikomeye ndetse akazamura urwego rwe biza guhura nuko Rayon Sport yari yamwifuje ngo aze afashe iyi kipe.

Murenzi Abdallah yasinyishije uyu musore kubakinira imyaka ibiri nk’intizanyo kuva muri APR Fc.

Mu bakinnyi bakina inyuma uyu musore araza gusanga mu ikipe ya Rayon Sport, barimo Rugwiro Herve, Kayumba Soter bakuye muri Kenya ndetse na Ndizeye Samuel wari usanzwe muri iyi kipe y’ubururu n’umweru.

Niyigena Clement yari umukinnyi wa APR Fc mu myaka ishize, gusa aho umutoza Adil Mohamed ahagereye aza kumubwira ko bitewe n’abakinnyi afite benshi bakina ku mwanya we atazamukoresha bityo ko yakwishakira ikipe yajyamo agakina.
Murenzi Abdallah arikumwe na Clement

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO