Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Nyuma yo gusoza amasezerano muri AS Kigali, Kwizera Pierrot yagarutse muri Rayon sport ku masezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Kwizera Pierrot ukomoka mu gihugu cy’Uburundi yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2015, aje muri Rayon Sport yagiriyemo ibihe byiza kugeza 2018 ubwo yerekezaga muri Al Oruba Sports Club yo muri Oman.
Gusa yaje kugaruka mu Rwanda muri 2019 asinyira AS Kigali ariko ntiyayikinira mu mwaka wa mbere kubera imvune.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano Kwizera Pierrot yavuze ko bigishoboka ko rayon sport yatwara igikombe cya shampiyona mu gihe habaho ubufatanye mw’ikipe.
Yagize ati: “yego byose birashoboka, reka dukore akazi dufatanye twese abafana, ubuyobozi n’abakinnyi bose ndizeye byose biraza kugenda neza.”
Pierrot kandi yavuze ko yishimiye kugaruka murugo kuko ngo Rayon Sport ari ikipe imuba ku mutima, dore ko hari n’umuvandimwe wa se (se wabo) witwa Kakonge Pierre wigeze gukinira Rayon sport nkuko uyu mukinnyi yabitangaje.
Mu muhango wo kwerekana Pierrot, Perezida wa Rayon, Uwayezu Jean Fidele yasabye abafana ba Rayon Sport kwereka ikipe urukundo, ndetse bakanayifasha mu buryo bw’ubushobozi. Ati “igikombe tuzagitwara nidushyira hamwe, birashoboka.”
Rayon Sport imaze gusinyisha abakinnyi babiri muri uyu mwaka wa 2022, aribo Kwizera Pierrot ukina hagati mu kibuga na Rutahizamu Musa Esenu.
Biravugwa ko kandi mu masaha ari mbere Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe baraza gutangazwa nk’abakinnyi bashya ba Gikundiro.
Kwizera Pierrot yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sport.