Rayon Sport yumvikanye na Hitimana Thierry babereyemo umwenda

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport burangajwe imbere na Perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate bwatangaje ko bwamaze kumvikana na Hitimana Thierry uburyo buzamwishyura amafaranga bwamugiyemo mu mwaka wa 2015.

Rayon Sport ifitiye umwenda w’amafaranga arenga gato miliyoni 7 uwahoze ari Umutoza Hitimana Thierry, bitewe nuko bamwirukanye mu 2015 adasoje amasezerano yari afitanye n’iyi kipe.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter ubuyobozi bwa Rayon Sport bwashyizeho ifoto ya Munyakazi Sadate arikumwe na Ntirushwa Ange Diogène uhagarariye Hitimana Thierry mu mategeko, batangaza ko bamaze kumvikana uburyo ubwishyu buzishyurwa.

Bagize bati: “Ubuyobozi bwa Rayon Sport ndetse na Ntirushwa Ange Diogène uhagarariye Hitimana Thierry mu mategeko bwumvikanye uburyo buzishyura umwenda bumufitiye hagendewe ku cyemezo cya komisiyo y’imyitwarire ya Ferwafa cyasohotse ku wa 2 Ugushyingo 2015, ibisigaye bizaganirwaho ku mpande zombi.”

Ku munsi w’ejo kandi nibwo iyi kipe y’abafana benshi mu gihugu yumvikanye na Ivan Miannert nawe wari ufitiwe umwenda n’iyi kipe w’amafaranga miliyoni 12. Amakuru Genesis yamenye nuko uyu mubirigi yahawe agera kuri miliyoni 7 andi miliyoni 5 asigaye akazayahabwa nyuma ku gihe impande zombi zumvikanyeho.
Sadate arikumwe na Ntirushwa Ange umunyamategeko wa Hitimana Thierry

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO