Rayon Sports ikoze igikorwa gikomeye isinyisha myugariro mwiza wa Kiyovu Sports

Myugariro wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports ariwe Eric Ngendahimana yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 nk’umukinnyi w’iyi kipe.

Eric Ngendahimana ni umwe mu bakinnyi bashobora gukina imyanya itandukanye mu kibuga,dore ko ashobora no gukina mu kibuga hagati azibira nk’uko yakunze kubikora akibarizwa mu ikipe ya Police FC.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko ni umwe mu bakinnyi bari ngenderwaho mu ikipe ya Kiyovu Sports ndetse yifuzwaga bikomeye n’umutoza Haringingo Francis Christian wanamutozaga mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Ikipe ya Rayon Sports bikomeje kuvugwa ko yifuza umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Uganda ariwe Emmanuel Okwi nyuma yo gukandira kubandi bakinnyi bikanga harimo na Serumogo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO