Rayon Sports izanye ingwe ebyiri mu mujyi noneho abakeba baratitiye

Paul Were na Boubacar Traore ni abagabo bakomeye cyane baje gufasha ikipe ya Rayon Sports gukomeza guhanganira bikomeye igikombe cya shampiyona mu mwaka utaha w’imikino 2022/2023.

Rutahizamu w’umunya Mali, Boubacar Traoré yageze i Kigali, avuga ko yishimiye kuza mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu rutahizamu uje mu ikipe ya Rayon Sports, ubusanzwe ni umuvandimwe wa Moussa Camara nawe wakiniye ikipe ya Rayon Sports bagatwarana n’igikombe cya shampiyona

Boubakar Traoré yakinaga mu ikipe ya Salitas yo muri Burkina Faso.

Gusa umunya Kenya Paul Were niwe wabanje kugera mu Rwanda yakirwa na bamwe mu bakozi ba Rayon Sports.

Uyu mugabo nawe ntabwo yoroshye kuko yavuze amakipe yaciyemo arimo AFC Leopards,Amazulu muri Afurika y’Epfo,ndetse anakina mu Bugereki.

Uyu mukinnyi yageze mu Bugereki mu 2015 avuye mu Amazulu yo muri Afurika y’Epfo, ikipe yerekejemo nyuma yo kunyura muri Tusker na Leopards zo muri Kenya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO