Rayon Sports nayo iciye impaka umukinnyi mpuzamahanga imugejeje mu rw’imisozi 1000

Ku munsi w’ejo kuwa kane taliki ya 04 Kanama 2022,nibwo umukinnyi mpuzamahanga witwa Eric mbirizi ukomoka mu gihugu cy’U Burundi yasesekaye hano mu Rwanda aho aje gukinira ikipe ya Rayon Sports.
Le Messager Ngozi niyo kipe uyu mushingantahe yakiniraga ndetse yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Kane, saa Kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Uyu mukinnyi yakiriwe n’umutoza w’Umurundi mwene wabo Haringingo Francis hamwe n’umuvugizi w’iyi kipe Nkurunziza Jean Paul.
Iyi kipe abenshi bakunda kwita gikundiro yatangaje ko isigaje kugura abandi bakinnyi babiri bakomeye kugirango itangire neza umwaka mushya w’imikino 2022/2023.