Sarpong ati “Asinah twarakundanye ariko sinibuka icyo twapfuye” - VIDEO

Rutahizamu w’Umunya-Ghana wahoze akina muri Rayon Sports Football Club akaza gutandukana nayo, yavuze ko bishoboka cyane ko yayigarukamo mu mwaka. Yahishuye ko Asinah bakundanye ariko atibuka icyo bapfuye.

*Rayon ntabwo iramwishyura ariko ngo ashobora kuyisubiramo
*Perezida wa Rayon Sports wamwirukanye ngo ubu bariyunze
*Asinah ngo barakundanye ariko ntiyibuka icyo bapfuye
*Ubu ngo afite undi mukunzi bateganya no kubana vuba
*Messi na Cristiano afite icyo abigiraho

Michael Sarpong yagiranye ikiganiro kirambuye na GENESIS TV avuga ku buzima bwe, icyerekezo afite ku mupira w’amaguru n’ibindi.

Sarpong yirukanwe na Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, mu kwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka, yabwiye Genesis Tv ko biyunze ndetse ko ntawamenya bashobora kongera gukorana mu mwaka utaha w’imikino.

Yagize ati: “Tumenyaranye neza Sadate, rimwe narimwe tujya dusangira ibiryo bya kumanwa muri iyi munsi rwose, ntawamenya umwaka utaha nshobora kuyigarukamo.”

Michael Sarpong, yatangaje ko ari gutegura ku rushinga mu mwaka utaha, yongeraho ko yakuze yifuza kuba nka Cristiano cyangwa Messi babaye ibihangange mu mupira w’amaguru kuva mu myaka 10 ishize.

Michael Sarpong yavuze ko mu gukura kwe yakuze areba Cristiano Ronalido ndetse na Messi ndetse aza kwifuza kuzagera ku rwego rwabo.

Yagize ati: “Sarpong ni umwana ukunda umupira w’Amaguru wakuze akina umupira, wifuza ahanini gutera imbere mu mwuga we utegereje kuzakina nk’uwabigize umwuga mu buryo bwisumbuyeho.”

“Navuga ko intego zanjye ari ugukora cyane kandi wenda umunsi umwe nkazamera nka Messi Christiano Ronaldo cyangwa se n’abandi bakinnyi bakomeye ku isi kuko nibo nakuze ndeberaho.”

Uyu musore avuga ku mukunzi we barikumwe uyu munsi, yavuze ko ari kwitegura ubukwe mu gihe kiri imbere uhereye mu mwaka utaha wa 2021.


Sarpong avuga ko Asinah bakundanye ariko atibuka icyatumwe batandukana

Mu 2018 byigeze kuvugwa ko Sarpong na Asinah bakundana bombi barabihakana. Sarpong aganira na Genesis Tv yavuze ko yakundanye na Asnah, gusa avuga ko atibuka icyo bapfuye ngo batandukane

Yagize ati: “Njye na Asinah twarikumwe muri icyo gihe ariko ubu ntabwo tukiri kumwe, mfite umukunzi. Asinah ntabwo nzi icyo twapfuye kuko ntabwo mbyibuka.”

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA SARPONG UKANZE HANO

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO