Rayon Sports y’abakinnyi bashya yatangiye imyitozo... Mackenzie abanziriza mu igeragezwa

Ikipe ya Rayon Sports yasoje Shampiyona ya 2020/21 iri ku mwanya wa karindwi, yatangiye imyitozo ku wa Kabiri yitegura umwaka mushya w’imikino wa 2021/22 uzatangira ku wa 16 Ukwakira 2021, yiganjemo abakinnyi bashya, Mackenzie wayinyuzemo abanziriza mu igeragezwa.

Imyitozo ya mbere yabereye mu Nzove, yitabiriwe na Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle. Iyoborwa n’umutoza wungirije, Lomami Marcel mu gihe umutoza mukuru, Masudi Djuma, yasubiye mu Burundi gushyingura se witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi basanzwe bari muri Rayon Sports barimo Nishimwe Blaise wifuzwaga cyane na APR FC, ariko amakipe yombi akaba yarananiranwe ku igurishwa rye bikarangira agumye muri Rayon Sports.

Mu bakinnyi bashya bayitabiriye harimo Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed na Mico Justin.

Hari kandi n’abari mu igeragezwa ry’ibyumweru bibiri barimo Nizigiyimana Karim ‘Mackenzie’, Muntore Jean Pipi watsinzwe igeragezwa muri Yanga SC yo muri Tanzania, Harerimana Jean Claude ‘Kamoso’ wakiniraga AS Muhanga.

Rutahizamu w’Umunye-Congo Manace Mutatu Mbedi bivugwa ko yabwiye Rayon Sports ko atazitabira akazi atabanje kwishyurwa amafaranga yasigawemo, Kwizera Olivier utemera amasezerano ivuga ko bafitanye na Nsengiyumva Isaac wamaze kumvikana n’iyi kipe, ntabwo bagaragaye mu Nzove.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, aganiriza abakinnyi ku myitozo ya mbere

Nizigiyimana Karim ’Mackenzie’ (iburyo) ari mu bakinnyi babanje kugeragezwa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO