Breaking: Rayon Sports yagabanyirijwe ibihano, ibindi bikurwaho.

Ikipe ya Rayon Sports yajuririye ibihano ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryabafatiye, yamaze kugabanyirizwa ibi bihano, ikurirwaho n’ibindi, ishimira abagize uruhare muri iki gikorwa.

Rayon Sports yari yahanwe na Ferwafa ibihano bikurikira

Mu bihano bishya byafatiwe Rayon Sports harimo ko:
1. Rayon Sports ntiyemerewe gukina irushanwa ry’igikombe cy’intwari 2021, nukuvuga ko, kabone nubwo yaza mu makipe ane ya mbere itemerewe gukina iri rushanwa umwaka utaha.
2. Rayon Sports, ntiyemerewe gukina umukino wari wo wose wa gicuti yaba hano mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi.
3. Rayon Sports, yaciwe amafaranga angana n’ibihumbi 300,000,00 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ubu ibi bihano byakuwe ndetse bimwe bigabanyirizwa uburemere.

Imyanzuro ku bujurire irasohotse,
Dushimiye abantu n’inzego zinyuranye zagiriye Inama Impande zombi.
1. Amande ya 300K agumyeho
2. Kudategura imikino ya Gicuti mu Rda mu gihe cy’ukwezi
3. Kudategura imikino ya Gicuti hanze bikuweho
4. Kutitabira amarushanwa y’ubutwari bikuweho

Imyanzuro y’akanama nkemurampaka ka Ferwafa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO