Rayon Sports yakuye amaso ku gikombe igiye kwesurana na APR FC

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC ibitego bitatu ku busa, kuri uyu wa gatatu iracakirana na mukeba wayo Rayon Sports yo isa nkiyamaze gukura amaso ku gikombe cya Shampiyona.

Mu mpera z’icyumweru dusoje, APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa kane wa shampiyona y’amakipe umunani na Police FC, iyitsinda ibitego bitatu ku busa.

Ibitego bitatu bya APR FC byabontse muri uyu mukino, byatsinzwe na Omborenga Fitina ku munota wa 66′ Mugunga Yves ku munota wa 75′ na 84′.

Rayon Sports idahagaze neza muri iyi minsi yatsikiriye i Rubavu inganya na Marines igitego kimwe ku kindi bituma ikura amaso ku gikombe.

Aya makipe ahora ahanganye haba ku bakinnyi ndetse no mu bafana biteganyijwe ko azahura ku munsi wo kuwa gatatu ubwo ikipe ya Rayon Sports izaba yakira APR FC, umukino uzabera mu karere ka Bugesera.

Tubibutse ko amakipe yazamutse mu matsinda yose uko ari umunani, agomba guhura izaba ifite amanota menshi kurusha izindi ikaba ariyo izahabwa igikombe cya shampiyona 2020-2021.

Uyu mukino usobanuye byinshi cyane ku ikipe ya APR FC, kuko niramuka itsinzwe ikipe ya As Kigali bihatanye igatsinda izaba isa nkiri gutakaza amahirwe yo kwegukana shampiyona.
APR FC na As Kigali nizo ziri imbere n’amanota 10 mugihe ikipe ya Rayos Sports ubu ifite amanota ane gusa.

APR FC ntabwo iratsindwa umukino kuva shampiyona yatangira

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugenda itakaza amahirwe yo kwegukana igikombe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO