Rayon Sports yashakaga kuryoshya twe twari mukazi-Samson Babua

Umukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Rayon Sports yari yakiriyemo Sunrise i Nyamirambo, urangiye Sunrise itsinze Rayon ibitego 2-1 Babua Samson atangaza ko gutsinda byatewe nuko baje bize uwo bari bagiye guhangana nawe.

Sunrise yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 byatsinzwe na Twizerimana Vedaste watsinze igitego ku munota wa 15’ ndetse na Samson Babua ku munota wa 71’.

Umukino urangiye, Babua Samson yabwiye itangazamakuru ko bari baje buteguye, yongeraho ko Rayom Sports yaje ishaka gukina umupira wo kuryoshya.

Yagize ati: "Dutangira umukino ntabwo twahabwaga amahirwe, kuko bamwe baba bavuga ngo Sunrise ni ikipe nto ntishobora gukubitira Rayon i Kigali, ariko nari nababwiye ko iminota 90 ariyo iza gukemura ibintu. Twarebye amashusho amwe ya Rayon Sports ikina ishaka ishaka kuryoshya ariko twe twaje tuziko ari akazi ntabwo twaretse ko bakina kuko twaje tumeze neza yaba mu mutwe ndetse n’imbaraga twari tumeze neza kubarusha."

Samson Babua niwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona

Umunsi wa 20 wa shampiyona, usize nta kipe nimwe yakiriye mu rugo itsinze umukino. APR Fc niyo ikiyoboye aho ikurikiwe na Police fc, Rayon Sports ikaza ku mwanya wa gagatu.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi wa 20 wa shampiyona

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO