Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na CANAL + Rwanda
- by BONNA KUKU
- 11/11/2021 saa 12:51

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Rayon Sports na Sosiyete y’itumanaho ya Canal Plus Rwanda basinye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye.
Iki ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane aho iki gikorwa cyabereye imbere y’itangazamakuru herekanwa umuterankunga mushya w’ikipe ya Rayon Sports.
Abakinnyi ba Rayon Sports bifotoje bambaye umwambaro mushya, uriho n’ubundi umuterankunga usanzwe SKOL, imbere ku mupira, amakabutura ku kaguru k’iburyo niho hari Logo ya Canal Plus.
Umuyobozi wa Canal Plus, Sophie Tchatchoua yavuze ko amaze umwaka mu Rwanda ariko ngo yatunguwe no kumva abantu bose bavuga Rayon Sports, bituma agira amatsiko amenya ko ari ikipe ikomeye.
Sophie Tchatchoua yavuze ko bifuza gukorana n’ibigo bitandukanye kandi bikamara igihe kirekire.
Uwayezu Jean Fidel yavuze ko ku isongo mu bafatanyabikorwa hagiyeho Canal Plus Rwanda, sosiyete ikomeye ikorera ku Isi.
Ati “Ni igikorwa cyiza twishimiye kandi tuzakorana neza, amasezerano ni umwaka umwe, ni igikorwa cyiza kandi twizera ko cyizatanga umusaruro.”
umubare w’amafaranga bahawe wagizwe ibanga, gusa ngo Canal Plus y’Abafaransa izajya iha Rayon Sports n’ibikoresho kugira ngo barusheho kubyamamaza. Harimo guha ifatabuguzi rya Canal Plus abakinnyi n’abakozi ba Rayon Sports n’ibindi.
Abayobozi ku mpande zombi bari gusinya
Rayon Sports izajya yambara Canal + nk’umuterankunga mushya
Abanyamakuru bitabiriye iki gikorwa