Rayon Sports yaguze abakinnyi babiri, umuzamu wayo arasezera

Rayon Sports Football Club yamaze gusinyisha abakinnyi babiri barimo umuzamu Kwizera Olivier imukuye muri Gasogi United, ndetse na Issa Bigirimana wasinyiye iyi kipe avuye muri Police Fc.

Aba bakinnyi bombi basinyiye Rayon Sports ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Nyakanga. Kwizera Olivier yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, naho Issa Bigirimana we yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri gusa.

Rayon Sports isinyishije aba bakinnyi babiri nyuma yo gutakaza zimwe mu nkingi za mwamba zirimo n’umuzamu Kimenyi Yves werekeje muri Kiyovu Sports mu mpera za shampiyona y’uyu mwaka.

Uretse kandi kuba Rayon Sports yasinyishije aba bakinnyi babiri, uwari umuzamu wayo wa kabiri Mazimpaka Andrew yahise asezera muri iyi kipe nyuma yuko abonye izanye umuzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu.

Muri uyu mwaka w’imikinio kandi, Rayon Sports yatakaje abakinnyi benshi bayifashije kuza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona barimo Eric Rutanga wahoze ari kapiteni w’iyi kipe, Iradukunda Eric Radou, Kimenyi Yves ndetse n’abandi berekeje muyandi makipe.

Iyi kipe imaze kugura abakinnyi bane kugeza ubu barimo umukinnyi wo hagati bakuye muri Amerika witwa Alex Harley, Arsene bakuye mu gihugu cy’u Burundi biyongera kuri Issa Bigirimana ndetse na Kwizera Olivier basinye uyu munsi.


Issa Birigimana yasinyiye muri Rayon mugihe agikinira APR FC yari mu bakinnyi bayitsinda


Kwizera Olivier ubu nawe yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO