Rayon Sports yasinyishije mwishywa wa Adebayor wakiniye Arsenal

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Togo witwa Alex Nyarko Harlley wakinaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Alex ni mwishywa wa Emmanuel Adebayor.

Alex Nyarko yari asanzwe akinira Georgia Revolution yerekejemo nyuma yo kuva muri Las Vegas Lights FC (USL club) yo muri Las Vegas.

Mu mashusho yohereje nyuma yo gusinya yagize ati " Muraho nshuti za Rayon Sports ? Nishimiye kubasinyira. Tuzahure muri ’saison itaha’, dukorere amateka hamwe."

Ibi kandi byemejwe n’ikipe ya Rayon Sports aho ku rukuta rwabo rwa Twitter bagize bati” Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu udasanzwe uvuye muri Las Vegas lights FC, Abarayon bategerezanyije igishyika kinshi kubona uyu rutahizamu mu kibuga umwaka utaha”.


Alex Nyarko Harlley yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports


Uwasinyiye Rayon Sports avuka mu muryango wo kwa Adebayor wakiniye Arsenal

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO