Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya ukomoka muri Uganda

Ikipe ya Rayon Sport yasinyishe rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Musa Esenu, amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi wakiniraga BUL FC yo muri Uganda akaba yerekanwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa Rayon Sport kuri uyu munsi, ahabwa nimero 7 yambarwaga na Youssef Rharb uherutse gusubira muri Raja Cascablanca yari yaramutije.

Musa Esenu akaba ariwe wari uyoboye ba rutahizamu muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Uganda dore ko yaramaze gutsinda ibitego 8 mu mikino ibanza ya shampiyona, aho yanganyaga n’umukongomani Ceaser Lobi Manzoki ukinira Vipers SC.

Amaze gusinyira iyi kipe yambara ubururu n’umweru, Esenu yijeje abakunzi bayo kutazabatenguha no gukora ibishoboka byose agatsinda ibitego.

Perezida wa Rayon Sport, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ibyo bari gukora byose ari muri gahunda bafite yo kwegukana ibikombe.

Yavuze ko kandi abakinnyi babiri (Maël Dindjeke ukomoka muri Cameroon na Cedric ukomoka muri Nigeria) bari bamaze iminsi mu igeragezwa muri Rayon Sport, basanze batari ku rwego rwiza bifuzaga nkuko babitangarijwe n’abatoza muri raporo yabo.

Uyu mukinnyi yahawe nimero 7 yambarwaga na Youssef.

Esenu niwe wari uyoboye abandi mu gutsinda ibitego muri shampiyona ya Uganda.

Musa Esenu yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sport.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO