Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya-Cameroon.

Ikipe ya Rayon Sports ibarizwa mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze kumvikana na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Cameroon witwa Banen Philippe Arthur imusinyisha igihe kingana n’imyaka ibiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama, nibwo ikipe ya Rayon Sports ndetse na Union de Douala, rutahizamu w’umunya-Cameroon wakinaga mu ikipe ya Union de Douala yo mu gihugu cye, bashyize umukono ku masezerano y’imyaka 2.

Uyu mukinnyi aje yiyongera ku bandi bakinnyi batandukanye ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi isinyishije harimo Niyonzima Ally bakuye mu gihugu cya Oman ndetse n’abandi basinyishije barimo Dagnogo.

Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize wa 2018/2019, ariko mu bakinnyi ba nkingi za mwamba bayihesheje iki gikombe, barimo Michael Sarpong bagiye hanze mu yandi makipe yabifuje.

Ikipe ya Rayon Sports kuri ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 38 aho irushwa amanota 5 n’ikipe ya APR Fc yo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 42.

Ally Niyonzima wasinye amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO