Rayon Sports yatije Iranzi mu ikipe yo mu kiciro cya 1 mu Misiri

Iranzi Jean Claude wakinaga mu ikipe ya Rayon Sports mu kibuga hagati anasatira aca ku mpande yataka, yatijwe mu ikipe yitwa Aswan Fc ibarizwa mu kiciro cya mbere mu Misiri, igihe cy’ingana n’amezi atandatu (6).

Uyu mukinnyi wari umaze igice cya mbere cya shampiyona akina mu ikipe ya Rayon Sports, yabengutswe na Aswan Fc ibarizwa ku mwanya wa nyuma muri shampiyona yo mu misiri imutumaho ngo akoremo igeragezwa.

Iyi kipe ya Aswan yamwifuje yo ikina mu cyiciro cya mbere, iri ku mwanya wa 18 ari nawo wa nyuma muri iyi shampiona n’amanota 10 mu mikino 14 imaze gukina, iyi kipe ikaba yifuza ko yayifasha kuva mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Amakuru agera kuri Genesisbizz, aravuga ko uyu musore yasinye amasezerano yo kumutiza muri Aswan Fc amezi atandatu, nyuma bakazumvikana na Rayon Sports bitewe n’umusaruro azatanga.

Iranzi Jean Claude akaba abaye undi mukinnyi wa Rayon Sports ugiye hanze y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, nyuma ya Jules Ulimwengu ndetse na Michael Sarpong bagiye kumvikana n’amakipe yo mu Bushinwa.

Mu Misiri ahasanze undi mukinnyi w’Umunyarwanda ’Muhire Kevin’ ugiye kuhamara umwaka akina mu ikipe yitwa Tala’ea El Gaish Sporting Club nayo iri mu kiciro cya mbere.


Iranzi Jean Claude yatijwe amezi atandatu mu ikipe ya Aswan FC

Muri iki gihugu cy’Abarabu ahasanze undi mu Nyarwanda Muhire Kevin

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO