Rayon Sports yatiye Sugira Ernest ku nshuro ya kabiri

Rayon Sport Football Club iri kwiyubaka muri iyi minsi, yongeye gutira rutahizamu Sugira Ernest mu ikipe ya APR Fc, nyuma yo kumara amezi atandatu atijwe n’iyi kipe y’ingabo.

Sugira Ernest yatijwe Rayon Sport kuva mu gice cya kabiri cya shampiyona y’ikiciro cya mbere uyu mwaka, nyuma yuko uyu musore yari amaze kunaniranwa n’umutoza wa APR Fc Adil Mohamed aho yamushinjaga kudakora nk’ibyo yifuza mu kibuga.

Amakuru agera kuri Genesis arahamya ko ikipe ya Rayon Sport yongeye gutira uyu musore mu ikipe ya APR Fc, nyuma yuko uyu musore abwiwe ko atagikenewe mu ikipe ya APR Fc.

Sugira Ernest yageze mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 avuye muri As Vita Club nyuma yo kugira imvune ikomeye yatumye amara igihe kirekire adakina. Icyo gihe APR Fc yahise imusinyisha amasezerano y’umwaka umwe ndetse imwemerera no kumuvuza.

Amaze gukira, ntiyakunze kumvikana n’umutoza we Adil Mohamed, bitewe n’uko uyu mukinnyi ngo atashakaga gukora cyane bijyanye n’ibyo umutoza wa APR Fc yamwifuzagaho. Icyo gihe kandi byaje kujya mu itangazamakuru, uyu musore avuga ko yishimira gukina mu ikipe y’igihugu gusa kurusha muri APR, aho byababaje umutoza we Adil.

Kuva uwo munsi, Sugira Ernest yahise ahagarikwa mu ikipe ya APR Fc mu gihe cy’amezi atatu, ayarangije ahita atizwa Rayon Sport.
Sugira akigera muri Rayon Sport yayikiniye imikino itandukanye yaba iy’igikombe cy’amahoro ndetse na shampiyona yayitsindiye ibitego 5, kuva mu kwezi kwa 1 kugera mu kwa 3 hagati.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO