Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’Intwari

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze gutangaza ko butazitazitabira imikino y’igikombe cy’Intwari iteganyijwe gutangira mu mpera z’iki Cyumweru bitewe n’impamvu zayo bwite.

Rayon Sports yari gukina na Police Fc ku munsi w’ejo ku mukino wa kabiri wari uteganyijwe kuba saa 18hoo kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Ku mugoroba w’ejo tariki 23 Mutarama 2020 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye ibaruwa isaba Ferwafa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kubaha uburenganzira bwo gukoresha abakinnyi yaguze, isaba ko yabakoresha.

Umunyamabanga wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis yari yatangaje kuri Radio Isango Star mu kiganiro cya Siporo ko bakiriye ubusabe bwa Rayon Sports kandi ko bagiye kubwigaho bakabasubiza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Mutarama, ubuyobozi bwa Ferwafa bwatangaje ko butemera ubusabe bwa Rayon Sports bwo gukoresha abakinnyi yaguze igamije kubagerageza, bababwira ko bagomba gukoresha abakinnyi bafite ibyangombwa byo gukina muri shampiyona ya hano mu Rwanda.

Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports yatangarije Radio Rwanda ko ikipe ya Rayon Sports yikuye muri iyi mikino bitewe nuko basabye Ferwafa gukoresha abakinnyi baguze bakabangira.

Yagize ati: "Nibyo koko twasabye Ferwafa ko twakoresha abakinnyi twaguze mu rwego rwo kubagerageza, ubusabe bwacu rero ntabwo bwemewe duhitamo gusezera. Tuzashaka ikindi kintu dukora muri iyo minsi nko gukina imikino ya gicuti mu Nzove"

Dore uko imikino y’igikombe cy’intwari yari itegamyijwe kuba

Imikino y’igikombe cy’intwari iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2020, aho saa 15hoo kuri stade ya Kigali APR FC izakira Mukura Vs, naho ku mukino wa kabiri wari kuzahuza Rayon Sports na Police ukurwaho.

Itangazo Rayon Sports yasohoye riherekejwe n’amabwiriza areba abantu bifuza ku batumira mu mikino itazwi na FIFA.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO