Rayon Sports yishyuye umwenda yarimo uwari umutoza wayo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwamaze kwishyura uwahoze ari umutoza wayo Javier Martinez Espinoza, nyuma yuko bubitegetswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA.

Javier Martinez Espinoza yahoze atoza Rayon Sports kuva mu mwaka w’imikino wa 2019/2020, aza gusezererwa nyuma y’umukino yatsinzwemo na APR Fc ibitego 2-0, umukino wabereye kuri stade Amahoro I Remera. Uyu mukino ukirangira uyu mugabo ukomoka muri Mexico yahise yirukanwa.

Bitewe nuko Rayon Sport yirukanye uyu mugabo idakurikije amategeko, yahise ajyana ikirego muri FIFA, maze iri shyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku isi, ritegeka Rayon Sports kwishyura uyu mugabo ibihumbi 5000 by’idorali bitarenze mu ntangiriro za Nyakanga.

Amakuru yizewe agera kuri Genesisbizz, arahamya ko, Rayon Sport yishyuye Javier Martinez umwenda yari imurimo ungana n’ibihumbi 5000 by’amadorali y’amerika.

Javier Espinoza w’imyaka 46, yageze mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2019 aje gutoza Rayon Sports. Uyu mugabo yigeze no kuba umutoza mukuru wa Vipers yo muri Uganda, aza kwirukanwa azize gukundana n’umukobwa wa Museveni Perezida wa Uganda.

Espinoza yirukanwe muri Rayon Sport ku wa 24 Ukuboza mu 2019, azize gutsindwa na APR FC ibitego 2-0, mu mukino usoza igice cya mbere cya shampiyona y’umwaka wa 2019/2020. Kuri ubu uyu mutoza ntawe uzi aho aherereye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO