Rayon igiye gufatirwa ibihano kubera kutishyura Minaert

Nyuma yuko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buhawe iminsi 60 yo kuba bwishyuye uwahoze ari umutoza wayo Ivan Minaert ntibwishyure, kuri ubu nta gihindutse burafatirwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, nkuko bigenwa.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2020 nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports iminsi 60 yo kuba bwishyuye uwahoze ari umutoza wayo Ivan Minaert, nyuma yo kumara igihe kinini baranze kumwishyura.

Ku mugoroba w’ejo nibwo umunyamategeko wa Ivan Minaert, maître Ntirushwa Diogene yibukije FERWAFA ko iminsi bahaye Rayon Sports yo kwishyura yarangiye, abamenyesha ko hagomba gukurikizwa amategeko umwunganizi we agahabwa amafaranga ye ahwanye na miliyoni 14.

Mu bihano iyi kipe ishobora gufatirwa harimo kwamburwa amanota agera kuri atandatu mu gihe yaba itangiye shampiyona, igihano cya kabiri Rayon Sports ishobora gufatirwa harimo kubuzwa kugurisha ndetse no kugura abakinnyi mu isoko ryo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Ivan Minaert yirukanwe mu ikipe ya Rayon Sports mu 2018 bitewe n’umusaruro muke. Icyo gihe yahise ajyana Rayon Sports mu nkiko ayishyuza amafaranga kuko yamwirukanye bitanyuze mu mategeko.


Ivan wahoze atoza Rayon igomba kumwishyura miliyoni 14 frw

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO