Rayon yasabiwe kudahabwa amafaranga yagenewe na FIFA ngo kuko batizeye ko bazishyura Minaert

Umuhesha w’inkiko w’umwuga mu Rwanda maître Ntirushwa Ange Diogene yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gufatira amafaranga ya Rayon Sport izagenerwa na FIFA, ngo kuko batizeye neza niba izishyura uwari umutoza wayo Ivan Minaert umwenda imumazemo igihe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi FIFA ryatanze inkunga ku mashyirahamwe ry’Imikino ku isi, bitewe n’ibibazo by’ingaruka za Covid-19, bavuga ko ayo mafaranga ari ayo gufashaka abanyamuryango b’ayo mashyirahamwe ariyo makipe.

Bitewe nuko ikipe ya Rayon Sport irimo umwenda uwahoze ari Umutoza wayo Ivan Minaert, umuhesha w’inkiko w’umwuga M. Ntirushwa yasabye Ferwafa gufatira ayo mafaranga angana na Miliyoni 14 ikayaha Ivan Minnaert.


Ivan Minaert uberewemo umwenda na Rayon Sport

Uyu munyamatego yavuze ko bafite impungenge ahanini z’uko Rayon Sport izishyura Ivan wayitoze, bavuga ko igihe cyose bagiye bategekwa n’urukiko kwishyura uyu mugabo babyanze, kugeza aho FERWAFA ko ibafatiye umwanzuro uvuga ko nibatamwishyura bikagera tariki 30 Kanama bazabafatira ibihano.

Uyu munyamategeko avuga ko nibaramuka bafatiye Rayon Sport ibihano, uzabihomberamo wa mbere ari umutoza Ivan Minaert bitewe nuko ntakintu bazaba bakimuhaye, ahubwo ko bazajya muri ibyo bihano.

Amakuru agera kuri Genesis arahamya ko buri kipe yo mu Rwanda ishobora kuzafata agera kuri miliyioni 15 z’amafaraga y’u Rwamda. Mu gihe cyo kandi Rayon Sport ifitiye umwenda w’amafaranga Ivan Minaert arenga gato miliyoni 14.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO