Rayvanny yasezeye muri Wasafi afungura inzu ye ifasha abahanzi

Raymond Shaban Mwakyusa wamenyekanye nka Rayvanny ni umwe mu bahanzi bakomeye bari basigaye mu nzu ifasha abahanzi ya Wasafi ariko nawe yayisohotsemo yiyemeza nawe guteza imbere abahanzi bakizamuka .

Abinyujije kuri Instagram Rayvanny yashyizeho ifoto y’ikirango cy’inzu ifasha abahanzi (record label) ye yise Next Level Music agira ati “Byari inzozi zanjye .

Diamond na we abinyujije kuri Instagram yerekanye ibyishimo afitiye Rayvanny yerekana aho iyo nzu izajya ikorera ati “Uyu munsi turaza kubereka ibi bidasanzwe hamwe n’umuvandimwe.”

Nyuma yo gutaha iyo nzu Diamond wagize Uruhare rukomeye mu iterambere rya Rayvanny yagize byinshi atangaza kuri uyu musore bimwe byatunguye benshi mu gihe byari bizwi ko abahanzi benshi bagiye bava muri Wasafi bagiye bagirana ibibazo ariko siko byagenze kwa Rayvanny .

Diamond yatangaje ko Rayvanny yabaye intangarugero ku bandi bahanzi kubera ko abahanzi bamwe batekereza ko kugira ngo ugaragare neza ugomba gutuka cyangwa gusuzugura abantu mwakoranye, Rayvanny ntabwo yashakaga gukoresha ingano ye n’amafaranga yari afite ngo abe yatuka abantu".

Akomeza agira ati "Yerekanye inzira nziza kandi nizera ko Imana izamuha umugisha ukomeye. Birashoboka ko Rayvanny yari gushora amafaranga ye mu bindi bikorwa ariko yahisemo kuyashyira mu muziki kugira ngo afashe urubyiruko rufite impano

Rayvanny ku ruhande rwe yagaragaje amarangamutima menshi cyane ashimira abagize Wasafi bose kuva hasi kugera hejuru abashimira uko bamugize uwo ariwe kugeza iyi saha abizeza ko azakomeza kubabera umwana ariko igihe kigeze ngo nawe atere ikirenge mucya bamubanjirije ateze imbere muzika ya Tanzaniya ahereye mu rubyiruko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO