Rayvanny yemeje ko yatandukanye n’umukunzi we aboneraho no kugira inama abafana be

Rayvanny ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye cyane mu muziki wo mu gihugu cya Tanzania gusa uyu muhanzi yemeje amakuru avuga ko yatandukanye n’umukunzi we Paulla Kajala

Rayvanny avuga ko yafashe umwanzuro wo gutandukana n’umukuzi we kugirango agabanye kuba imbata y’urukundo ndetse ngo yashakaga no kwiha amahoro.

Ibi yabivuze ubwo yari mu gitaramo cyabereye ka Sumbawanga avuga ko yahaye umutima we amahoro agatandukana na Paula wari umukunzi we.

Uyu muhanzi yatangaje ko kuri ubu nta mukunzi afite ndetse yaboneyeho agira n’inama ikomeye abafana be aho yabibukije ko bakwiye guha imitima yabo amahoro bakirinda kuba imbata mu rukundo.

Mu magambo ye yagize ati:”Ntuzigere na rimwe wemera kuba imbata y’urukundo, narekeye aho kuremereza umutima wanjye ntandukana na Paula.”



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO