Real Madrid yageretse Kylian Mbappe utameranye neza n’umutoza we

Nyuma yaho ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne imaze kunva ko Mbappe atameranye neza n’umutoza we yahise ishyiraho akayabo k’amafaranga asanga miliyoni 280 z’amapawundi kugirango ibashe kumwegukana.

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko; aherutse kuva mu kibuga asimbuwe, avamo yivovota. Uyu wari umwanzuro wo kumusimbuza wafashwe n’umutoza w’ikipe ye ya PSG. Ni mu gihe bakinaga umukino wabahuje n’ikipe ya Montpellier ikayitsinda ibitego 5-1.

Nyuma y’umukino; uyu mutoza wa PSG,Thomas Tuchel ukomoka mu gihugu cy’Ubudage, yabwiye itangazamakuru ko ari umutoza kandi agomba guhitamo umukinyi uguma mu kibuga ndetse n’ugisohokamo.

Yagize ati "Mbappe ni umukinyi mwiza ariko ntago azi ibyo ari gukora kandi ntabwo akunda gusohoka mu kibuga".

Umuyobozi w’ikipe ya Paris Saint Germain yagerageje kumvikanisha umutoza Thomas Tuchel ndetse na Mbappe nyuma y’aho batumvaga ibintu kimwe ariko birasa n’ibitaragira icyo bitanga.

Mundo Depotivo,iki kinyamakuru cyandikirwa muri Espagne cyanditse ko ikipe ya Real Madrid yiteguye gutanga akayabo k’amafaranga ngo yegukane uyu musore ukiri muto.

Iyi kipe y’i Madrid iramutse yegukanye Kylian Mbappe, yaba ari we mukinnyi uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi kugeza ubu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO