
Siporo ikorwa mu bice byose by’isi bamwe bayikora nko kwishimisha abandi bakayikora nk’impano, naho abandi bavugako ibafasha kubaho neza mu buzima bwa buri munsi.
Amategeko ndetse n’ibiranga imikino bishyirwaho n’ibigo bibikuriye ku isi.
Siporo zose ziba ziri mu irushanwa mpuzamahanga, ibihugu byose(Olympic Game) n’irushanwa riba ririmo imikino yose igaragara ku isi aho usanga ibihugu byose bikikije isi biryitabira.
Imikino yifashishwa mu bushoramari kuko yinjiza akayabo kangana na miliyari z’amadorari ku isi mu rwego rwo guteza imbere ibihugu.
Iyi mikino yose uko ikinwa si uko abayikunda baba bayihurijeho, hari abakunda imikino y’intoki, iy’amaguru n’ibindi.
Twahisemo kubereke uko imikino ikunzwe hamwe n’abantu ifite ku Isi bayikurikirana.
10. Golf
Golf ikinwa ndetse igakurikiranwa n’abantu basaga miliyoni 450, yatangiriye mu burengera zuba bwo mu Burayi iza no kujyera mu majyaruguru ya Amerika.
Golf ikinwa bakoresheje amatsinda bakubita agapira bashaka amanota, Golf yakinwe yemerwa neza mu Gihugu cya Sikotirandi kugeza aho ijyere mu Bwongereza.
9. Rugby
Rugby yatangiriye mu Bwongereza ndetse no mu bihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, ikurikiranwa n’abantu miliyoni 475, harimo abakina ndetse n’abakunzi buwo mukino.
Uyu mukino ukinwa n’amakipe abiri ikipe imwe iba igizwe n’abakinyi 15 aho batwara cyangwa bagashota barenza umurongo wa bugenewe bakaba baratsinze.
8. Baseball
Baseball ikunzwe n’abantu basaga miliyoni 500 abenshi bayikurikira bakaba baturuka mu Bwongereza, ukinwa n’amakipe abiri ikipe imwe igizwe n’abakinyi 9.
Uyu mukino waje mu kinyejana cya 19.
7. Basketball
Basketball ni umukino ukurikiranwa n’abantu basanga miliyoni 825, wahimbwe n’umuntu witwa Jams Naismith mu 1891 mu Gihugu cy’ubwongereza mu mujyi wa Massachusetts yawuhimbye agendeye kuri Ruhago gusa wo bawukinisha amaboko, Basketbal ikinwa n’amakipe abiri ikipe imwe igizwe n’abakinyi batanu aho batsinda bateye mu gakangara kabugenewe.
6. Table Tennis
Table Tennis ni umukino urebwa n’abantu bagera kuri miliyoni 875, uyu mukino watangiye mu kinyehjana cya 19 mu gihugu cy’Ubwongereza, watangiye bajyendeye kuri “ping pong”.
Table Tennis ni umukino ukinwa n’amakipe abiri buri kipe igizwe n’abakinyi babiri kugeza kuri bane, ukunzwe cyane muri Koreya, Suwede ndetse n’ubushinwa.
5. Volleyball
Volleyball ikurikiranwa n’abantu basanga miliyoni 900 ku isi, uyu mukino ukurikiranwa cyane n’abantu bo mu majyaruguru y’iburayi no mumajyepfo ya Amerika. Volleyball yazanywe n’igihugu cya Amerika na William G.Morgan mu mwaka 1985.
4. Tennis
Tennis ni umukino ukurikiranwa n’abantu basaga Miliyari imwe ku isi , ikinwa n’amakipe abiri ikipe imwe iba ifite umukinyi umwe cyangwa babiri bawukina bakoresheje igikoresho cyabugenewe (Tennis Rackets).
3. Field Hockey
Field Hockey ni umukino ukurikiranwa n’abantu basaga Miliyari ebyiri, uyu mukino watangiye mu kinyejana cya 18 utangizwa n’Abongereza.
2. cricket
cricket ifite abantu bayikurikirana bagera kuri Miliyari 2.5, ikunzwe cyane mu Gihugu cy’Ubwongerza, uyu mukino ukinwa n’amakipe abiri, buri ikipe iba igizwe n’abakinyi 11.
1. Football
Umupira w’amaguru n’umukino ukunzwe kandi ukuri kiranwa n’abantu besnhi ku isi,uyu mukino ukuri kiranwa na kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi.