Reese Witherspoon n’umugabo we Jim Toth batangaje ko buri umwe agiye kubaho ubuzima bwe

Reese Witherspoon n’umugabo we Jim Toth batangaje ko bagiye gutandukana buri umwe akabaho ubuzima bwe gusa ibi byatumye inshuti zabo zikomeza kubashyiraho igitutu kugirango bahindure icyemezo cyerekeye ahazaza ku rukundo rwabo.

Aba bombi baherutse kwizihiza imyaka 11 bamaze babanye gusa kuri ubu amakuru aturuka ku nshuti z’aba bombi avuga ko bafashe umwanzuro wo gutandukana ndetse buri umwe ngo agiye kubaho ubuzima bwe.

Reese w’imyaka 46 y’amavuko azwi cyane muri Filimi avuga ko kuri ubu igihe kinini agiye ku kimara yita ku kazi ke ndetse n’umuryango mu gihe kugeza aka kanya umugabo we Toth w’imyaka 52 y’amavuko atari yagira byinshi atangaza.

Inshuti z’aba bombi zivuga ko bari bamaze iminsi umubano wabo warajemo agatotsi ndetse ngo hari n’igihe batavuganaga gusa ngo niyo byabagaho babikoreraga umwana wabo w’umuhungu w’imyaka 10 y’amavuko witwa Tennessee James Toth kugirango bamwereke ko bameranye neza.

Gusa ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko Reese atabaniwe neza n’umugabo we ndetse ngo ni kenshi yageragezaga gushakira umwanya umugabo we no mu bihe bigoye ariko ngo ugasanga umugabo we ntabyitayeho.

Reese na Toth bahuye bwa mbere mu mwaka wa 2010 ndetse nyuma y’aho umubano wabo warushijeho gukomera bituma mu mwaka wa 2011 bakora ubukwe mu gace kitwa Ojai muri Calfornia ndetse babyaranye umwana wabo mu mwaka wa 2012 mu kwezi kwa Nzeri.

Gusa Reese yari asanganywe abandi bana bagera kuri babiri yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we Ryan Phillipe ndetse abo bana babiri harimo umukobwa witwa Ava w’imyaka 23 y’amavuko n’umuhungu witwa Deacon w’imyaka 19 y’amavuko.

Mbere yo guhura na Toth Reese yari yarashyingiranwe na Ryan mu mwaka wa 1999 ndetse baza gutandukana ndetse barangije gatanya yabo mu mwaka wa 2008.

Reese mu mwaka wa 2016 ubwo yari mu kiganiro cya mu gitondo yacyeje umugabo we avuga ko hari ibitekerezo byinshi yamuhaye bigatuma arushaho kuba intyoza muri Filimi aho ngo yamusabye gukora filimi zitandukanye kuko yamubwiraga ko ariwe muntu usoma ibitabo byinshi bityo rero ngo yagombaga kubibyazamo filimi.

Nubwo umubano w’aba bombi ugeze ku musozo gusa Reese ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 11 amaranye n’umugabo we yafashe iyambere maze avuga ko mu buzima bwe yahiriwe ku kuba yarabonye umugabo nka Toth.


Reese Witherspoon n’umugabo we Jim Toth batangaje ko buri umwe agiye kubaho ubuzima bwe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO